TURENGERE UMWANA NONE, TURENGERE EJO HAZAZA

Ku wa Kabiri tariki ya 07/12/2021, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurengera umwana.

Guverineri CG Emmamuel Gasana ari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali Brig Gen. Nkubito Eugène n'abamdi bayobozi bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza mu gutangiza ubu bukangurambaga.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “TURENGERE UMWANA NONE, TURENGERE EJO HAZAZA”

Guverineri CG Emmanuel Gasana yabwiye abaturage ko ubu bukangurambaga buri mu cyerekezo cy'Igihugu cyo kwita ku bana, kugira ngo tugire urubyiruko rw’ejo rwo mbaraga z'Igihugu kandi zubaka rufite ubuzima bwiza, ariko kugirango bigerweho hakenewe ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi, sosiyete sivile, ubuyobozi ndetse n’uruhare rw’abana.

Guverineri Gasana yagize "Dufite inshingano zo gutegura umubyeyi kugirango umwana ajye kuvuka afite ubuzima bwiza. Iyo avutse, dufite inshingano zo kumuha indyo yuzuye kugirango akure neza, akajyanwa mu irerero, mu ishuri, akarererwa mu muryango, tukamurinda ubuzererezi n'izindi ngeso mbi”

Guverineri yibukije abaturage kwita ku isuku y'abana, kubarinda inda zitateguwe no gusambanya abangavu, imirimo ivunanye, n’ibindi bihungabanya uburengenzira bwabo hagamijwe gutegura neza ejo hazaza kuko iyo abana badakuze neza bigira ingaruka ku gihugu.

Hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubu bukangurambaga buzibanda ku bikorwa birimo urugendo rwo kwamagana abahohotera abana no guha abaturage ubutumwa binyuze mu biganiro, indirimbo, imivugo, ikinamico, ubuhamya, itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Back