Ishami ry'imirire n'isuku ritanga ubuyobozi n’icyerekezo mu gutegura, guhuza, gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda z’imirire n’isuku zishyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye, hagamijwe gukemura impamvu zitera imirire mibi. Rikora ku bufatanye n’inzego za Leta, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango itari iya Leta, abikorera ndetse n’abaturage, hagamijwe guteza imbere ibikorwa bihuriweho mu rwego rw’ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, amazi n’isuku, gahunda zo gukura abaturage mu bukene ndetse n’izigamije guteza imbere umuryango.
Kubera ko imirire ari inkingi y’iterambere ry’umuntu n’iry’Igihugu muri rusange, iri shami rishyira imbaraga mu guteza imbere indyo yuzuye kandi iboneye, kwihaza mu biribwa, imigirire myiza mu mirire, imirire y’ababyeyi, iy’abana, iy’ingimbi n’abangavu, iy’abagabo n’abagore bari mu myaka y’uburumbuke ndetse n’iy’abageze mu zabukuru. By’umwihariko, iri shami ryita ku byiciro by’abaturage bibangamiwe kurusha ibindi kandi rigafasha imiryango kubona ubumenyi n’ubushobozi bikenewe kugira ngo ibashe guhitamo no kwimakaza imibereho myiza ishingiye ku mirire n’ubuzima bwiza.
Iri shami kandi riyobora ibikorwa bigamije guteza imbere isuku n’isukura, gukoresha amazi meza no kwimakaza imyitwarire irinda indwara, bityo bikagira uruhare mu kuzamura imiterere y’imirire n’ubuzima bw’abaturage. Binyuze mu bukangurambaga, guhindura imyitwarire, kubaka ubushobozi bw’abafatanyabikorwa no gushimangira ubufatanye, iri shami rigamije kubaka imiryango ifite ubuzima bwiza n’abaturage bafite ubushobozi bwo kwihaza no kwiteza imbere.
Mu gushimangira imiyoborere myiza mu rwego rw’imirire, guteza imbere gahunda zishingiye ku bintu bifatika n’ubushakashatsi no guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye, Ishami rishinzwe Imirire n’Isuku ritanga umusanzu mu rugendo rw’u Rwanda rugamije kugira imiryango ifite ubuzima bwiza, abaturage bashoboye kandi Igihugu gifite iterambere rirambye. Iri shami ryubakiye ku ihame ry’uko imirire myiza n’isuku ari uburenganzira bwa buri wese ndetse bikaba ishoramari rikomeye mu mibereho myiza n’iterambere ry’Igihugu.
Inshingano z’ingenzi
Kuyobora no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Umuryango n’Imirire hamwe n’izindi gahunda z’imirire n’isuku.
Guteza imbere imirire iboneye n’indyo yuzuye ku bagize umuryango bose mu byiciro byose by’ubuzima.
Guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye bigamije gukumira no kugabanya ubwoko bwose bw’imirire mibi, harimo kugwingira, ibiro bike, ibura ry’intungamubiri n’indwara ziterwa n’imirire itanoze.
Guteza imbere imirire y’ababyeyi, abana, ingimbi n’abangavu, abantu bakuru n’abageze mu zabukuru.
Guteza imbere kwihaza mu biribwa, indyo inyuranye kandi iboneye, n’ibifasha abaturage kubona amafunguro meza.
Guteza imbere ibikorwa by’amazi meza, isuku n’isukura bifasha kuzamura ubuzima n’imirire.
Gukangurira abaturage guhindura imyitwarire no kwimakaza imigirire myiza mu bijyamye n’imirire n’isuku.
Gushimangira imiyoborere, ubufatanye, gukurikirana no kubazwa inshingano mu rwego rw’imirire n’isuku.
Kubaka ubushobozi bw’imiryango n’abaturage kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu guteza imbere imirire n’imibereho myiza.
Guteza imbere ubushakashatsi, udushya no gukoresha ibivuyemo mu gufata ibyemezo no gutegura gahunda zigamije kuzamura imirire n’ubuzima bw’abaturage.