Ishami rishinzwe imikurire, kurinda no kurengera umwana riyobora kandi rigatanga icyerekezo mu gutegura, guhuza, gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda n’ibikorwa biteza imbere imikurire yuzuye kandi idaheza y’umwana, bishimangira gahunda zo kurinda abana no guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza yabo mu byiciro byose by’ubuzima bwabo. Rikorana kandi rigafatanya n’inzego za Leta, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere, urwego rw’abikorera n’ababyeyi, hagamijwe guhuza ibikorwa byita ku bibazo n’ibikenewe bitandukanye kugira ngo abana bakure neza, barindwe kandi bitaweho n’imiryango yabo.
Kubera ko imikurire yuzuye y’umwana, ku murinda no kumurengera ari inkingi z’ingenzi mu kubaka umunyarwanda ushoboye no kugera ku iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Igihugu, iri shami riteza imbere gahunda zishyigikira imikurire yuzuye y’umwana, harimo :ubuzima, imirire, isuku , gukangura ubwonko no gutegura umwana kwiga , uburere buboneye, ubuzima bwiza, kurinda no kurengera abana, ndetse no guteza imbere uruhare rw’abana mu bibakorerwa . By’umwihariko hibandwa ku bana bakeneye kwitabwaho byihariye, harimo abana bafite ubumuga , abana bafite idindira mu mikurire, abana badafite ababyeyi cyangwa batandukanye n’imiryango, abana bakennye ndetse n’abana bahuye n’ingaruka z’ibiza cyangwa ibihe by’amage.
Ishami kandi riyobora ibikorwa by’Igihugu bigamije gushimangira uburyo bwo kurera no kwita ku bana bishingiye ku muryango , kugira ngo abana bakurire mu miryango ibakunda, ibitaho kandi ibarinda. Rishyigikira gahunda zo gukumira gutandukana kw’abana n’imiryango yabo, guteza imbere ubundi buryo bwo kwita ku bana bushingiye ku muryango, gufasha abana gusubira mu miryango yabo igihe bishoboka, no guteza imbere uburere buboneye n’ubushobozi bw’imiryango bwo kwita ku bana uko bikwiye.
Iri shami kandi rihuza ibikorwa byo guteza imbere ubumenyi ku mikurire n’uburenganzira bw’umwana, gukumira no gukemura ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana, gushimangira uburyo bwo kwakira no gukurikirana ibibazo by’abana no kubahuza n’izindi serivisi zibafasha, ndetse no kunoza uburyo bwo kurinda abana mu nzego zose. Binyuze mu bukangurambaga, ibikorwa byo guhindura imyumvire n’imyitwarire, kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa, ubushakashatsi, gukusanya no gukwirakwiza ubumenyi bukenewe ndetse no kubaka ubufatanye bufite ireme, iri shami rikora ibishoboka kugira ngo habeho uburyo buhamye bwo guteza imbere imikurire y’abana , kubarinda no kubarengera.
Mu gushimangira gahunda z’iteza imbere imikurire y’umwana, kumurinda no kumurengera, gusakaza amakuru ya ngombwa akenewe no guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye, iri shami rigira uruhare mu gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kurera abana bafite ubuzima bwiza, bize neza, barinzwe kandi bafite ubushobozi bwo kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu. Ibikorwa byaryo bishingiye ku ihame ry’uko buri mwana afite uburenganzira bwo kubaho, gukura no gutera imbere, kurindwa no kugira uruhare mu bimukorerwa, ndetse no kugera ku bushobozi bwe bwose.
Inshingano z’Ingenzi z’Ishami :
Kuyobora no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda z’Igihugu zijyanye n’imbonezamikurire y’abana bato, Kubarinda ihohoterwa no kubarengera,
Guteza imbere imikurire n’imibereho myiza by’abana mu byiciro byose: Abana bato, ingimbi n’abangavu;
Guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye bigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa, gushakira inyungu ku bana, gutererana abana, n’ibindi bibangamira uburenganzira bwabo;
Gushimangira uburyo bwo kurerera abana mu muryango kugira ngo abana bakurire mu miryango ibitaho kandi ibarinda;
Guteza imbere uburere buboneye, ubushobozi bw’imiryango bwo guhangana n’ibibazo no gushyigikira ababyeyi n’abarera abana kugira ngo imibereho n’imikurire y’abana birusheho kuba byiza;
Guhuza ibikorwa byo kurerera abana mu miryango kubana batandukanye n’imiryango, abadafite ababyeyi cyangwa ubundi buryo bwo kurerwa;
Guteza imbere ubumenyi ku burenganzira bw’abana, uruhare rw’abana mu bibakorerwa, no kwinjiza abana bafite ubumuga n’abandi bakeneye kwitabwaho byihariye muri gahunda z’iterambere;
Gushimangira uburyo bwo gutahura hakiri kare abana bafite ubumuga, idindira mu mikurire cyangwa bakeneye kwitabwaho byihariye, kubahuza na serivisi zibafasha no gushyigikira ibikorwa byo kubitaho hakiri kare;
Kuyobora gahunda zifasha abangavu n’ingimbi gukura neza, kwigirira icyizere no kwitegura kuba abantu bakuru bafite uruhare mu iterambere ry’Igihugu;
Gushimangira imiyoborere ya gahunda zo kurinda abana, uburyo bwo gukurikirana ibibazo byabo, ikurikiranabikorwa , n’ubufatanye ku rwego rw’igihugu no mu nzego zegerejwe abaturage;
Guteza imbere ubushakashatsi, guhanga udushya, imicungire y’ubumenyi no gukusanya amakuru akenewe bifasha kunoza politiki na gahunda zigenewe abana;
Gushyigikira uburyo bushingiye ku babyeyi bufasha imiryango n’abaturage kurinda abana, kubitaho no guteza imbere imikurire y’abana bose.