Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amashami & Imishinga

Ishami ry’Imirire n’Isuku

Ishami rishinzwe Imirire n’Isuku rifite inshingano zo gutanga umurongo no guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere imirire myiza, imibereho myiza y’umuryango n’isuku ku Banyarwanda bose. 

Ishami rishinzwe Imikurire, Kurinda no Kurengera Umwana

Ishami rishinzwe imikurire, kurinda no kurengera umwana rifite inshingano zo kuyobora no guhuza ibikorwa by’igihugu bigamije ko buri mwana abaho neza, akura neza, arindwa ibimuhungabanya kandi akagera ku bushobozi bwe bwose.

Imishinga

Ishami rishinzwe guhuza no gushyira mu bikorwa imishinga (SPIU) muri NCDA rihuza gahunda n’imishinga itandukanye bifasha gushyira mu bikorwa inshingano n’icyerekezo bya NCDA.