Inshingano za NCDA
- Guhuza ibikorwa byose bishyigikira gahunda mbonezamikurire y’umwana muto kuva agisamwa;
- Kongerera ababyeyi n’umuryango nyarwanda ubushobozi bwo gutanga uburere buboneye no kugira ruhare mu kurinda umwana no kumwitaho;
- Guteza imbere no gukurikirana uburere bw’umwana ubereye Igihugu kandi ugikunda;
- Gushyiraho uburyo bw’imikoranire n’abafatanyabikorwa hagamijwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’umwana;
- Kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana bato;
- Kurengera umwana no guca ihohoterwa iryo ariryo ryose ryaba irikorerwa umubiri, amarangamutima, imitekerereze ye cyangwa ibindi bikorwa bibi bimukorerwa;
- Gukurikirana ko abana bafite ibibazo byihariye bagira uburenganzira n’ubwisanzure mu buryo bungana n’ubw’abandi bana;
- Gukusanya, gusesengura, gusakaza amakuru no guteza imbere ibikorwa ntangarugero n’ubushakashatsi mu rwego rw’uburenganzira bw’umwana n’imikurire ye;
- Gushyiraho uburyo butuma abana bagira uruhare mu bibakorerwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo ;
- Gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bw’umwana.