1. Gahunda ya Tubarere Mu Muryango (TMM)
Gahunda ya Tubarere Mu Muryango (TMM) ni gahunda y’Igihugu yashyizweho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba z’igihugu zo kuvugurura imibereho y’abana (National Child Care Reform Strategy) zo mu mwaka wa 2012, igafasha abana bose kurererwa mu miryango, aho kurererwa mu bigo byabakiraga nk’uko byahoze mbere y’iyi gahunda.
Izi ngamba zishingiye ku byifuzo by’abana b’u Rwanda byagaragajwe mu Nama Nkuru y’Abana ya karindwi yabaye mu ntangiriro za 2012, aho bifuje ko buri mwana wese yakurira mu muryango umukunze kandi umurinda ihohoterwa.
Kubera iyo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuvugurura uburyo bwo kwita ku bana no kubarinda, ishyiraho gahunda ishingiye ku mikurire y’umwana mu muryango. Izi ngamba zisobanura uburyo abana barererwaga mu bigo bagomba gusubizwa uburenganzira bwabo bwo gukurira mu muryango utekanye kandi ubafasha gutera imbere.
Mbere y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya TMM, mu Rwanda hari umubare munini w’abana barererwaga mu bigo. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2012 bwagaragaje ko abana n’urubyiruko 3,323 babaga mu bigo 33 byanditswe na Leta. Ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko kurererwa muri ibyo bigo byashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku mikurire y’umwana, harimo kudindira mu mikurire, kugabanuka k’ubushobozi bwo kwiga no gutekereza, ibibazo byo kubaka umubano n’abandi, ndetse no guhura n’ihohoterwa cyangwa uburangare.
Gahunda ya Tubarere Mu Muryango (TMM) ningamba z’igihugu zo kuvugurura imibereho y’abana byakoreshejwe nk’umuyoboro wo guteza imbere gahunda zose zo kurengera abana. Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na UNICEF n’imiryango itandukanye itari iya Leta.
2. Tubarere Neza: Gahunda yo gufasha abana b’impfubyi n’abatishoboye
Tubarere Neza ni gahunda ishyirwa mu bikorwa na NCDA ku bufatanye na Global Fund. Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2009 muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), nyuma iza kwimurirwa muri NCDA.
Iyi gahunda itanga ubufasha butandukanye ku bana n’imiryango yabo, harimo kubishyurira amashuri, gutanga amafunguro, ibikoresho by’ishuri ndetse no gushyigikira ibikorwa biteza imbere imibereho. Iyi gahunda imaze gufasha abana basaga 50,000 gukomeza amashuri no kubona amahirwe yo kugera ku iterambere.
Ibikorwa by’ingenzi bya Tubarere Neza:
- Kwishyurira amashuri no gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana b’imfubyi n’abaturuka mu miryango itishoboye,
- Gutera inkunga ibikorwa bibyara inyungu ku miryango yakiriye abana no kuyihugura mu micungire y’imishinga mito;
- Gutanga ibikoresho by’ibanze byo gutangiza imirimo ku barangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET);
- Guhugura abana bafashwa binyuze muri iyi gahunda ku micungire y’imishinga mito.
3. Umushinga wo Gukumira no Kugabanya Igwingira (SPRP)
Kuva mu mwaka wa 2018, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi, ishyira mu bikorwa Umushinga wo Gukumira no Kugabanya Igwingira (SPRP), ugamije kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu turere 13 dufite umubare munini w’abana bagwingiye. Mu mwaka wa 2023, uyu mushinga wabonye inkunga y’inyongera kugira ngo ibikorwa byawo birusheho gukomeza.
Uturere umushinga wa SPRP ukoreramo ni: Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Ruhango, Gakenke, Kayonza na Bugesera.
SPRP ifite igamije gushyigikira gahunda zisanzweho zo guteza imbere abaturage, kunoza itangwa rya serivisi zigira uruhare mu mirire n’ubuzima, gushyigikira serivisi na gahunda zitangwa n’abakorerabushake mu mudugudu harimo abajyanama b’ubuzima, gushyigikira kubazwa inshingano no kwigira ku byiza byagezweho n’ingamba zashyizweho mu guteza imbere imirire kandi bikagezwa hose.
Ibikorwa bya SPRP byibanda ku bana bari munsi y’imyaka itanu, cyane cyane abafite munsi y’imyaka ibiri, kugira ngo bafashwe mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwabo, nka kimwe mu gihe cy’ingenzi mu gukumira no kurwanya igwingira. SPRP yibanda kandi ku bagore batwite, abonsa, abangavu ndetse n’imiryango ikennye cyane.
Mu ntangiriro, uyu mushinga watangiranye ingengo y’imari ingana na miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika. Muri zo, miliyoni 25 z’amadorali zatanzwe nk’inguzanyo na International Development Association (IDA), naho asigaye atangwa nk’inkunga na The Power of Nutrition yatanze miliyoni 20 z’amadorali, mu gihe Global Financing Facility yatanze miliyoni 10 z’amadorali.
4. Umushinga Tubakuze
Umushinga Tubakuze ni umushinga w’igihe cy’imyaka itatu uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda. Ugamije guteza imbere no kunoza itangwa rya serivisi mbonezamikurire y’abana bato (ECD) mu gihugu hose. Ushyirwa mu bikorwa na NCDA kandi ukorera mu gihugu hose.
Intego z’ingenzi z’Umushinga Tubakuze:
- Kongera uburyo bwo kugera kuri serivisi zinoze za ECD uhereye mu baturage b’amikoro make,
- Gukomeza ubufatanye hagati y’ingo mbonezamikurire n’ibigo by’amashuri bifite gahunda mbonezamikurire;
- Gushyigikira ingo mbonezamikurire ku rwego rw’akarere, umurenge n’umudugudu;
- Kugabanya igwingira n’imirire mibi binyuze mu kunoza ibikorwa by’isuku n’isukura mu ngo z’abaturage no mu ngo mbonezamikurire y’abana bato.
Abagenerwabikorwa b’Umushinga Tubakuze:
- Abana bari muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato, harimo abafite ubumuga n’abaturuka mu miryango itishoboye,
- Abarezi b’abana n’abandi bita ku bana mu muryango mugari harimo abajyanama b’ubuzima, Inshuti z’Umuryango (IZU) n’abandi;
- Abayobozi b’ibigo by’amashuri.
- Ababyeyi n’imiryango ifite abana bari muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato
- Abakozi b’uturere n’aba NCDA.
5. Nkuza Neza: Gahunda Iterwa Inkunga na EOF
Nkuza Neza ni gahunda nyongeramusaruro mu mikurire y’abana ishyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye, igamije guteza imbere no gushyigikira imikurire y’abana mu myaka yabo ya mbere.
Iyi gahunda iterwa inkunga na Education Outcomes Fund (EOF), ifite agaciro ka miliyoni 13 z’amadolari y’Amerika. Igamije kuzamura ireme ry’uburezi harimo no gufasha mu myigire abana bafite ubumuga n’abadindiye mu mikurire, bagafashwa kubona uburezi n’uburere bw’ibanze.
Gahunda ya Nkuza Neza yatangijwe mu mwaka wa 2025, ikaba izamara igihe cy’imyaka ine, ikazafasha abana bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu (25,000) bafite imyaka iri hagati ya 3 na 5 mu Rwanda hose.