Ababyeyi barasabwa kwita ku bana uko bikwiye no mu gihe umuryango waba ufite ibibazo
Ababyeyi bombi (umugore n’umugabo) barasabwa gukomeza kwita ku bana uko bikwiye n’iyo baba bafitanye ibibazo. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu masengesho y’urubyiruko rukora mu nzego zitandukanye (Young Leaders Prayer Breakfast) yabereye i Kigali ku itariki ya 6 Nzeli 2026.
Mu kiganiro yatanze ku bibazo bibangamiye umuryango, Monique Mukamana, Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe guteza imbere Uburenganzira bw’umwana, kumurinda no kumurengera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), yagaragaje ko amakimbirane mu muryango, ari kimwe mu bibazo biri ku isonga mu kubangamira umuryango no guhungabanya abana.
Ashingiye ku bibazo by’abana NCDA yakira, yagaragaje ko amakimbirane mu muryango ari ikibazo gikomeye ku bana. Yasobanuye ko NCDA yakira ababyeyi n’abana bashaka ubujyanama ku bibazo biturutse ku kutumvikana mu muryango, kandi ko usanga abo bana barahahungabanye.
Yagize ati “Usanga abana bamwe bafite agahinda gakabije, batabasha kuvuga ahubwo barira gusa, kandi bafite uburwayi budasobanutse nk’umutwe udakira cyangwa igifu, bakagira imyitwarire mibi kandi bagatsindwa mu ishuri biturutse ku muhangayiko uterwa n’umuryango utameze neza.”
Yashimangiye ko ibi birushaho gukomera iyo ayo makimbirane agejeje ku gutandukana kw’abashakanye, aho usanga umubyeyi urukiko rwahaye inshingano zo kubana n’abana ahita yanga ko mugenzi we yongera guhura nabo kandi akamubangisha. Ibi bituma undi nawe ahagarika inshingano yari abafiteho nko kwishyura ishuri no gutanga ibibatunga. Aha niho Mukamana yahereye asaba ababyeyi kwirinda amakimbirane no gukomeza kwita ku bana no mu bihe bigoye.
Ati “Mu by’ukuri ubutane burangiza amasezerano yo gushyingirwa, ariko ntabwo bukuraho inshingano za kibyeyi. Mu nshingano za kibyeyi, uwahawe kurera abana yagombye kumva ko abana bakeneye ababyeyi bombi, n’undi akumva ko agifite inshingano zo kubitaho no kugirana nabo imibanire myiza, kuko uko byegenda kose umwana ni uw’ababyeyi bombi.”
N’ubwo bimeze gutyo ariko, Mukamana yagaragaje ko hakiri imiryango ibanye neza kandi yita ku bana uko bikwiye. Yasobanuye ko ibi bitavuga ko iyo miryango idahura n’ibibazo, ariko ko iyo bije bisanga iyo miryango ishobora kubikemura biturutse ku mibanire ishingiye ku biganiro hagati y’abashakanye, kujya inama no koroherana, maze ubuzima bugakomeza.
Aya masengesho yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship, yitabiriwe na Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.