Gukurira mu muryango – inkingi y’ibanze ireba abana bafite ababyeyi bafunzwe
Ababyeyi batwite cyangwa bafite abana bato iyo bakoze cyangwa bakekwaho ibyaha nabo bakurikiranwa n’amategeko bagafungwa, ibi ariko ntibivuze ko abana babo nabo baba bafunzwe kandi ntibibambura uburenganzira bw’ibanze bwo gukurira mu muryango no kubona iby’ibanze bibafasha gukura neza.
Amategeko y’u Rwanda aha umwihariko ababyeyi n’abana bari mu magororero kugira ngo mu gihe ababyeyi barimo barangiza ibihano byabo abana ntibagirweho ingaruka n’uko ababyeyi babo bafunzwe.
Mu itegeko N° 021/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, mu ngingo yaryo ya 45 ivuga ku burenganzira bw’umugore utwite cyangwa uwonsa n’umwana uri kumwe na nyina mu igororero, riteganya ko umwana utarageza ku myaka itatu y’amavuko (3) afite uburenganzira bwo kubana na nyina.
Iri tegeko kandi riteganya ko umugore ufunzwe kandi atwite cyangwa yonsa yitabwaho by’umwihariko akigezwa mu igororero, hitabwa ku miterere y’ubuzima bwe.
Umwana ufite munsi y’imyaka itatu (3) ubana na nyina ufunzwe ahabwa ibimutunga biboneye bigenerwa abana. Iyo umwana ubana na nyina ufunzwe yujuje imyaka itatu (3) y’amavuko yoherezwa mu muryango we cyangwa mu muryango umurera nyina yihitiyemo cyangwa yashakiwe na Leta, iyo adafite umuryango ushobora kumwakira.
Umukozi Ushinzwe Ubutabera bubereye abana no kubarinda ihohoterwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Immaculee Mukankiriho avuga ko igihe umwana ubana na nyina mu igororero yegereje imyaka itatu iki kigo gikorana n’ikigo gishinzwe igorora mu gutegura umubyeyi ufunze no gutegura umuryango uzakira umwana kugira ngo uwo mwana ajyanwe kurererwa mu muryango.
Asobanura ko mu burere bw’umwana, u Rwanda ruha agaciro cyane kurererwa mu muryango ariyo mpamvu hashyirwa imbaraga mu gutegura imiryango igomba kwakira aba bana kugira ngo bakurire mu muryango biga indangagaciro z’umunyarwanda kandi babashe gukura babona andi mahirwe ababereye.
Yagize ati “Ni ibintu bifata igihe. Dutegura umubyeyi kugira ngo umwana nageza ku myaka itatu azajyanwe mu muryango. Nyina ahabwa umwanya agahitamo umuryango umwana yajyanwamo, duhereye kuri Se w’umwana. Mu gihe Se w’umwana atabonetse, umwana ajyanwa mu muryango wo kwa nyina cyangwa mu bagize umuryango mugari. Igihe hatabonetse abafitanye isano n’umwana ngo bamwakire, umwana ahabwa Malaika Murinzi”.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, Immaculee asobanura ko muri uru rugendo habamo imbogamizi, aho ababyeyi bajya bashaka kwanga kurekura abana ngo bajyanwe mu miryango.
“Birumvikana ko imyaka itatu ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi mu kubaka urukundo hagati y’umwana na nyina biciye mu kumwonsa, kumva ubushyuhe no kwitabwaho, aha rero niho umubyeyi aba yumva bigoranye gutandukana n’umwana. Ni mu gihe iyo birenze iki gihe umwana aba akeneye gutangira ishuri no kwiga ubumenyi butandukanye abonera mu muryango mugari. Niyo mpamvu umubyeyi asobanurirwa ibyiza byo kureka umwana akajyanwa mu muryango”.
Nyuma yo kugeza umwana mu muryango, NCDA ikomeza gukurikirana imibereho ye kandi ikamufasha gukomeza kugira ubusabane na nyina binyuze mu gukomeza kumusura mu igororero.
Mu gihe umubyeyi afunguwe, NCDA ikora isuzuma kugira ngo irebe niba umwana ashobora guhita asubirana na nyina, yasanga bikwiye ikabafasha gusubirana hubahirijwe uburenganzira bw’umwana.