Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Musanze: Abana b’abahoze ari abarwanyi bubakiwe urugo mbonezamikurire i Mutobo

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) ku bufatanye na Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) n’umuryango Reach the Children, batangije urugo mbonezamikurire (ECD) rwa Mutobo.

Uru rugo rwatashywe ku wa 3 Nyakanga 2026, rufite ibyumba bibiri byigishirizwamo abana ndetse n’icyumba kimwe baruhukiramo, rufite ubushobozi bwo kwakira abana 70.

Uru rugo rwita ku bana b’abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rukorera mu kigo cya Mutobo. Iki Kigo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, cyakira kandi kikanasubiza mu buzima busanzwe abiganjemo abahoze mu mitwe y’inyeshyamba irimo FDRL ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo.

Mu bitabiriye umuhango wo gufungura ECD ya Mutobo, harimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Uwimana Consolee; Umuyobozi mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta; perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valérie; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abandi bayobozi mu nzego zitandukanye n’abari gusubizwa mu buzima busanzwe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko igihe abana bazajya bamara barererwa muri rugo mbonezamikurire ari ingenzi kuko nibwo umwana aba atangiye kugira ubushobozi bwo kwiga ibintu kandi akabifata vuba.

Yagize ati, “Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwonko bw’umwana bukura ku kigero cya 80% mu gihe cy’imyaka itatu ye ya mbere y’ubuzima, ubwonko bugakura kugeza ku kigero cya 90% mu myaka itanu. Iki ni igihe cy’ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’umwana kugira ngo azabashe kwiga neza, kubana neza n’abandi no kuzavamo Umunyarwanda twifuza.”

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko urugo mbonezamikurire rwa Mutobo  rushimangira ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo guharanira ko nta mwana usigara inyuma. 

Yagize ati, “Urugo mbonezamikurire rwa Mutobo rurashimangira ko buri mwana wese agomba kugira amahirwe yo gukura neza, kwiga no gufashwa kugera ku bushobozi bwe bwuzuye.”

Jean Claude Turatsinze, wahoze ari kaporali mu mutwe wa FDLR, akaba aherutse kugaruka mu Rwanda ari kumwe n’umuryango we, yishimiye ko nyuma yo kuva mu mashyamba ya Kongo, abana be babonye amahirwe yo kubaho neza.

Ati, “Igihe twabaga mu mashyamba, abana bacu bakuraga batabona amahirwe buri mwana akwiye kugira. Uyu munsi, nabonye umwana wanjye yakiriwe ahantu ashobora kwiga, gukina no kwitabwaho uko bikwiye. Iki kigo kiduha icyizere ko abana bacu bazagira ejo hazaza hatandukanye cyane n’ubuzima twasize inyuma. Ndashimira mbikuye ku mutima Leta y’u Rwanda kuba yaratekereje ku bana bacu”.

Ubwo hafungurwaga ECD ya Mutobo, IKigo cya Mutobo cyabarizwagamo abatahutse bavuye mu mashyamba ya Kongo bagera kuri 687. Muri bo, abagera kuri 283 bari abana bari hamwe n’ababyeyi babo.